Home AMAKURU AMATANGAZO Donald Trump yarokotse amasasu yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza
AMATANGAZO

Donald Trump yarokotse amasasu yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza byo kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Nyakanga 2024, yakoreye muri Leta ya Pennsylvania.

Ibyo biba abashinzwe umutekano bahise bamutabara bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, gusa yagaragaye afite amaraso mu maso hafi y’ugutwi.

Donald Trump, mbere yo guhungishwa yasabye abari bamurinze guhagarara ho gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

Uwagerageje kurasa Trump na we yahise araswa arapfa, hari n’undi muturage na we wahasize ubuzima hakaba hari n’undi urembye nyuma yo gukomeretswa n’isasu, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano.

Donald Trump muri uko kuraswa yikubise hasi, maze atabarwa n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo yatangiraga kuvuga ijambo. Bamujyanye afite amaraso mu maso.

Inzego z’umutekano zatangaje ko Trump ameze neza kandi arinzwe. Inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kuri iki gikorwa cyafashwe nk’icyaha cyo kugerageza kwica Trump.

Perezida Joe Biden uhanganye na Trump mu kuzayobora Amerika muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba Trump ntacyo yabaye.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURUAMATANGAZO

RSSB: Itangazo rishya rigenewe abanyamuryango bose rimenyesha umushahara uzagenderwaho hakatwa pansiyo

ITANGAZO Hashingiwe ku Iteka rya Perezida N° 086/01 ryo ku wa 12/12/2024...

AMATANGAZO

Ingendo z’abanyeshuri – Hatanzwe umucyo

Mu gihe igihembwe cya mbere 2024-2025, kirimo kugera ku musozo, ikigo cy’igihugu...

AMAKURUAMATANGAZO

Impinduka kuri Pansiyo,itangazo rya RSSB rireba abanyamuryango bayo

RSSB yagiranye ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera ku bijyanye n’impinduka muri gahunda ya Pansiyo...

Don`t copy text!