Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Umushumba w’Itorero Bethesda Holly Church, Bishop Rugamba azira sheki (cheque) itazigamiye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemereye Itangazamakuru ko aya makuru ari ukuri.

RIB ntabwo yatangaje amakuru arambuye ku itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba haba aho afungiye, igihe yafungiwe ndetse n’amafaranga yari kuri iyo sheki.

Ati: “Nibyo koko arafunzwe, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza.”

Itorero Bethesda Holly Church, Bishop Rugamba Albert abereye Umushumba riherereye ku Gisozi hafi n’agakiriro.

Umushumba w’Itorero Bethesda Holly Church, Bishop Rugamba Albert

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!