Abaturage bo mu Ntara ya Kitavi mu gihugu cya Tanzania bashenguwe n’abasore babiri bavukana bitabye Imana nyuma yaho bari bamaze guhabwa umuti ubavana ku nzoga zari zarabagize imbata.
Umwe mu bagize umuryango wa banyakwigendera, yatanze amakuru avuga ko nk’umuryango babonye abo basore barabaswe n’inzoga, bahitamo gufata icyemezo cyo kubashakira umuti utuma bareka inzoga.
Yagize ati: “Umuryango nyuma yo kubona bariya basore bazicwa n’inzoga, waricaye maze ushaka umuvuzi gakondo ngo aze abahe umuti utuma bareka kunywa inzoga, haza umuvuzi wa mbere biranga, bituma hashakishwa undi.”
Yakomeje avuga ko haje umuvuzi wa kabiri ahageze abasaba inzoga bakunda kunywa, maze ayivanga n’undi muti kugira ngo bazinukwe iyo nzoga.
Abo basore bahawe inzoga ivanze n’uwo muti, nyuma batangira kuruka ariko uwo muvuzi avuga ko biri buhagarare, aho guhagarara birangira bitabye Imana.
Uwo muvuzi yabonye abo basore bamaze kwitaba Imana, abanyura mu rihumye, aburirwa irengero.