Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Abantu 60 bari mu modoka ebyiri zagwiriwe n’inkangu bakomeje kubura

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024, muri Nepal imodoka ebyiri zagwiriwe n’inkangu ubwo zahuriraga mu muhanda munini winjira mu ruzi rwa Trishul, nibura abantu bagera kuri 60 baburiwe irengero muri iyo mpanuka.

Abantu 3 gusa nibo bonyine boze bashobora kwambuka ariko bazahaye, bahita bajya kuvurirwa mu bitaro biri aho hafi, abandi 60 baracyashakishwa n’abatabazi.

Ingabo na Polisi bahise binjira mu bikorwa byo kubashakisha, ariko byarinze bigera ku manywa nta muntu n’umwe barabona.

Ibi bikorwa by’ubutabazi byakomwe mu nkokora n’imvura idasanzwe yibasiye ibikorwaremezo byo muri Nepal. Ku rundi ruhande umuryango w’abantu 7 bishwe n’inkangu yaturutse ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane. Iyi nkangu yasenye inzu bari barimo ibagwa hejuru.

Pushpa Kamal Dahal, Minisitiri w’Intebe wa Nepal, yatangaje ko ababajwe n’iri sanganya, avuga ko ahangayikishijwe n’umwuzure ukomeje kwibasira ibi bice.

Kuva muri Kamena rwagati uyu mwaka, abantu bagera ku 100 bishwe n’imvura iremereye yibasiye Nepal, abandi batari bake bakurwa mu byabo bajya gushakirwa amacumbi mu bindi bice.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU