Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga- Kanga yari itegereje

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu yari itegereje ukomoka muri Congo Brazzaville witwa Prinsse Junior Elanga- Kanga, aho yaje kurangizanya n’iyi kipe akayisinyira amasezerano.

Iyi kipe yatangaje ko igeze mu biganiro byanyuma n’uyu mukinnyi mu ntangiro z’iki Cyumweru, nyuma y’uko yari amaze gutandukana n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiniraga.

Aya makuru kandi yemejwe na Rayon Sports, ubwo yari imaze kwakira Prinsse Junior Elanga- Kanga ku Kibuga Cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/25, yatangiye imyitozo ku wa Gatanu taliki 05 Nyakanga, kandi ikomeje kongera imbaraga mu ikipe isinyisha abakinnyi barimo abashya ndetse biteganyijwe ko muri iki Cyumweru hazamenyekana umutoza uzayitoza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!