Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyuma y'uko Koffi Olomide avuze ko FARDC ikubitwa inshyi, umunyamakuru wari uyoboye...

Nyuma y’uko Koffi Olomide avuze ko FARDC ikubitwa inshyi, umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro ahuye n’isanganya

Umuyobozi wa Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC), Elenge Nyembo Sylvie, yahagaritse umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy wari uyoboye ikiganiro ‘Le Panier The Morning Show’ amuziza ko atavuguruje umuhanzi Koffi Olomide watangaje ko ingabo z’iki gihugu (FARDC) zikomeje gukubitwa inshyi.

Mbuyi Kabasele Jessy ku wa Gatandatu taliki 06 Nyakanga 2024, yakiriye Koffi Olomide kuri Televiziyo y’Igihugu mu kiganiro ‘Le Panier The Morning Show’, muri iki kiganiro Olomide yagarutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko abona amakamyo y’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 yidegembya, abayatwara ntacyo bikanga.

Yagize ati: “Nta ntambara ihari, turi gukubitwa inshyi. Baradukorera ibyo bishakiye. Nabonye amakamyo aza yidegembya, nta muntu uyahagarika. Niboneye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto, numva amarira araje. Nta ntambara ihari, ahubwo turi gufatwa nk’abana. Mu ntambara, iyo urashe nanjye ndarasa.”

Inama Nkuru ishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RD Congo, ku wa Kabiri taliki 10 Nyakanga 2024, yatumijeho Kabasele na Olomide kugira ngo batange ibisobanuro kuri iki kiganiro.

Umuyobozi wa RTNC yandikiye Mbuyi Kabasele Jessy, amumenyesha ko yamuhagaritse by’agateganyo kuri Televiziyo y’Igihugu, ndetse mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi zakurikiraho, anahagarika ikiganiro cye.

Ati: “Mu kiganiro ‘Le Panier The Morning Show’ cyatambutse taliki 06 Nyakanga 2024, mu bibazo byawe waretse umutumirwa, umuhanzi Koffi Olomide avuga ashize amanga ku ntambara y’ubushotaranyi igihugu cyakorewe. Ku ruhande rwawe ntacyo wigeze ubivigaho.”

Uyu muyobozi yasobanuriye Kabasele ko iki kiganiro gitesha agaciro ubwitange bwa Guverinoma mu guhagarika iyi ntambara yise iy’akarengane.

Agira ati: “Mfashe icyemezo cyo kuguhagarika mu mirimo yawe guhera uyu munsi kandi ikiganiro Le Panier The Morning Show kirahagaritswe kugeza ubwo hazatangirwa ibwiriza rishya.”

Iyo bigeze ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RD Congo, umuhanzi Koffi Olomide ntajya anigwa n’ijambo. Yanigeze kunenge igisirikare cya FARDC, avuga ko kidafite ubushobozi bwo kurinda igihugu n’abaturage.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!