Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Abakecuru barakekwaho gukubita umugore bikamuviramo gupfa

Abakecuru bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu Kagari ka Shyira ho mu Mudugudu wa Rucyamu baracyekwaho kwica umugore.

Amakuru avuga ko umugore witwa Nyirangaruye Esther w’imyaka 40 y’amavuko wari ucumbitse kwa Mukarusagara Anne Marie w’imyaka 60 y’amavuko basanze yapfiriye mu nzu.

Abaturage batuye muri kariya gace bavuze ko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umugore witwa Nyiraneza w’imyaka 61 y’amavuko ndetse n’undi witwa Uwizeyimana Francine w’imyaka 44 y’amavuko.

Ku ya 08 Nyakanga 2024 nibwo bikekwa ko nyakwigendera yakubiswe ubwo yari ku isantere, aza kujya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Busoro ku ya 10 Nyakanga 2024, bamuha imiti.

Abaturanyi be bemeza ko yapfuye kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza.

Umuseke dukesha iyi bavuga ko bagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Umurenge wa Busoro ariko ntibibashobokere.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!