Home UBUTABERA Bitunguranye Umucamanza waburanishaga urubanza birangiye ariwe ushinjwa icyaha
UBUTABERA

Bitunguranye Umucamanza waburanishaga urubanza birangiye ariwe ushinjwa icyaha

Tanzania: Mu rubanza rwaregwagamo uwitwa Zephaniah Ndalawa, rw’uko yaba yarishe uwitwa Thomas Masumbuko yabigambiriye, rwateje urujijo nyuma y’uko umutangabuhamya ashinje umucamanza witwa Graffin Mwakapeje ko ariwe wishe nyakwigendera.

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko umutangabuhamya witwa Salome Cheyo w’imyaka 9 y’amavuko, ubwo yasabwaga kwerekana uwo yabonye yica nyakwigendera Thomas niba amwibuka, yatunguranye ubwo yahaguruka yerekeza aho umucamanza wa leta witwa Musa Mlawa mu Rukiko ari, maze avuga ko ariwe wamwishe.

Mu gihe uyu mutangabuhamya yari amaze gusubira mu byiciro bye, umushinjacyaha yongeye kumubaza umuntu w’inzobe yavuze ko yabonye akamwirukana mbere yo kwica nyakwigendera Thomas, maze uwo mwana ashimangira ko umucamanza uri kuburanisha urubanza, ariwe yabonye yica nyakwigendera.

Uyu mutangabuhamya wiga mu ishuri rya Kuriga, mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe mugenzi we witwaga Thomas Masumbuko w’imyaka 12 y’amavuko, ku wa Gatatu taliki 03 Nyakanga uyu mwaka.

Mu buhamya uyu mwana yatanze yavuze ko “Yishwe abanje kuboheshwa imigozi ku maguru n’amaboko, nyuma apfukwa umunwa n’amaso hakoreshejwe igitambaro, aza gupfa yo kubura umwuka.”

Ikinyamakuru Mwananchi cyakomeje kivuga ko uyu mutangabuhamya yabanje kubazwa ibibazo mbere y’uko arahira kugira ngo atange ubuhamya, abazwa amazina ye, idini asengeramo, anabazwa niba azi gutandukanya ukuri n’icyaha ntiyashobora kubisobanura neza.

Nyuma yo kunanirwa gusobanura ukuri n’icyaha, Urukiko rwemeje ko ubuhamya bw’uyu mwana bwumvwa ariko atabanje kurahira.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUTABERA

Nyanza: Umwarimu ushinjwa gusambanya umwana yavuze impamvu yamuteye kubyemera

Mwarimu Nsekanabo Hubert araregwa n’Ubushinjacyaha gusambanya umunyeshuri, we akabihakana avuga ko yabyemejwe...

UBUTABERA

Rudakubana yemereye umucamanza ko yishe abana batatu

Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Rwanda, yemereye urukiko rwa Liverpool...

UBUTABERA

Umwarimu ufunzwe akekwaho gusambanya abana babiri azaburana mu mizi hafi mu 2028

Biteganyijwe ko uwahoze ari umurezi ku ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa...

UBUTABERA

Rusizi: Animateur akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Dosiye y’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) mu kigo cy’ishuri giherereye mu Karere ka...

Don`t copy text!