Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAmerika iremeza ko RD Congo n'u Rwanda byemeje agahenge kazamara iminsi 14

Amerika iremeza ko RD Congo n’u Rwanda byemeje agahenge kazamara iminsi 14

Nk’uko byatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biravugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byemeye gutanga agahenge k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bavanwe mu byabo n’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Amerika yemeje ayo makuru ibinyujije kuri Adrienne Watson, uvugira akanama kayo gashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi y’Amerika (White House) rivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye agahenge k’ubutabazi k’ibyumweru bibiri kemewe n’impande ziri mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RD Congo.”

Perezidansi y’Amerika ivuga ko ibibazo bikeneye ubutabazi muri Kivu y’Amajyaruguru bikabije, kuko mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu iyi ntambara imaze ibera muri iyi ntara, abantu bagera kuri miliyoni eshatu aribo bamaze kuva mu byabo.

Mu mpera z’ukwezi gushize, imirwano yakajije umurego muri Teritwari ya Lubero aho inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

Perezidansi y’Amerika ikomeza ivuga ko imirwano iheruka kwiyongera yatumye abakora ibikorwa by’ubutabazi batabasha kugera ku bihumbi by’abavuye mu byabo bari mu bice bikikije Centre ya Kanyabayonga, Centre M23 yigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize.

Washington ivuga ko iyi mirwano yatumye abantu barenga ibihumbi 100 bata ingo zabo.

Perezidansi y’Amerika yatangaje ko RD Congo n’u Rwanda byemeye agahenge katangiye ku wa Gatanu taliki 05 Nyakanga 2024 kakazageza ku wa 19 Nyakanga 2024.

Muri iki gihe cy’agahenge ngo impande zombi zigomba “gucecekesha intwaro zazo, kwemerera abavuye mu byabo gutahuka ku bushake ndetse no gufasha abatabazi kugera ku baturage bababaye kurusha abandi.”

Amerika ivuga kandi ko “Guverinoma ya RD Congo n’iy’u Rwanda zagaragaje ko zishyigikiye aka gahenge k’ubutabazi k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo korohereza abaturage batishoboye bakomeje guteseka ndetse no gushyiraho uburyo bwo gucubya burundu umwuka mubi wo mu Burasirazuba bwa RD Congo.”

Amerika ikomeza itangaza ko aka gahenge ngo gashingiye ku ngamba zafashwe ubwo Avril Haines ushinzwe ubutasi bwayo yagendereraga u Rwanda na RD Congo mu Ugushyingo umwaka ushize.

Uru ruzindiko Avril Haines yagiriye mu bihugu byombi, rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cya kariya gahenge, Washington yongeyeho ko izakomeza gukoresha ubutasi bwayo ndetse n’inzego za dipolomasi.

Amerika kandi yashimangiye ko ishyigikiye ibiganiro bya Luanda ndetse n’imbaraga Guverinoma ya Angola ikomeje gushyira mu gushakira umuti amakimbirane y’igihe kirekire yo mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!