Monday, July 8, 2024
spot_img
HomeAMAKURURutsiro: Umukandida ku mwanya wa Perezida yahawe impano y'igitoki n'imbuto/ Icyo abivugaho

Rutsiro: Umukandida ku mwanya wa Perezida yahawe impano y’igitoki n’imbuto/ Icyo abivugaho

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR/ Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yashimishijwe n’impano y’igitoki yahawe n’umuturage wo mu Karere ka Rutsiro ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere.

Ibi byabaye ejo hashize ku wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024, ubwo Dr Frank Habineza yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rutsiro na Karongi, aho yakiriwe n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye kuri site ya Musasa mu Murenge wa Musasa.

Umuturage wari waje gukurikirana ibi bikorwa, yashyikirije Hon Dr Frank Habineza impano yari yamugeneye y’igitoki n’imbuto z’amatunda, abimuhera imbere y’imbaga y’abaturage.

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Hon Dr Frank Habineza avuga ko akomeje kwishimira uburyo abaturage bakomeje kumwakira aho ajya kwiyamamariza hose, aho ahasanga imbaga y’abaturage benshi.

Ati: “Batugaragarije urugwiro rukomeye cyane, batubyiniye, bavuze Imivugo, bakoze iki…ibintu byose birashimishije cyane, wabonye ko baduhaye n’impano, baduhaye igitoki, baduha amatunda, twishimye cyane.”

Avuga ko kandi ibi bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa politiki, ku buryo bishyira bakizana ku wo bifuza gushyigikira uwo ari we wese ndetse bakanabimugaragariza.

Hon Dr Frank Habineza, yijeje abaturage bo muri uyu Murenge wa Musasa, ko nibamutora azakemura zimwe mu mbogamizi bagaragaje zibangamira iterambere ryabo.

Ati: “Nimuntora nka Perezida w’Igihugu kandi abakandidada Depite bacu na bo bagatorwa, aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu.”

Dr Frank Habineza akomeje kugeza ku baturage imwe mu migabo n’imigambi ye, muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, irimo kubasezeranya ko natorwa, azakuraho imisoro ku butaka, ngo kuko batari bakwiye gusorera gakondo yabo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!