Monday, July 8, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGen Mubarakh Muganga yavuze ko urugamba rw'amasasu rwashyizweho iherezo

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko urugamba rw’amasasu rwashyizweho iherezo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, yagaragaje iterambere ridasanzwe u Rwanda rumaze kugeraho nubwo mu myaka 30 ishize hari abatekerezaga ko rutazongera kubaho.

Ibi Gen Mubarakh Muganga yabitangaje butumwa bwe bw’umunsi wo kwibohora bwasohotse kuri uyu wa Kane taliki 04 Nyakanga 2024, avuga ko kubera ubwitange bwaranze ingabo za RPA Inkotanyi, u Rwanda rwasaga n’urwasenyutse rwabaye urugero rw’icyizere n’ubudahemuka.

Yagize ati: “Igihugu cyacu cyayobowe n’ubutegetsi bw’amacakubiri bwatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe, abenshi bashidikanyaga ku bushobozi bwacu bwo kongera kubaho. Ariko ntitwaheranwe mu gihe tuyobowe n’ubuyobozi bw’icyerekezo bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.”

Yasobanuye ko kandi intsinzi y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yabaye intangiriro y’u Rwanda rushya kandi ko itabaye intsinzi ya gisirikare gusa, kuko yabaye no kwigarurira agaciro, ubumwe n’ubwenegihugu.

Agira ati: “Ntabwo yari intsinzi y’igisirikare gusa ahubwo byari no kwisubiza agaciro kacu, ubumwe bwacu n’inkomoko. Mu myaka irenga 30 ishize, RDF ntiyarinze ubusugire bw’igihugu gusa ahubwo yanagize uruhare rufatika mu kongera kubaka igihugu, iterambere ry’abaturage, mu butumwa bw’amahoro no mu butumwa bushingiye ku bwumvikane bw’ibihugu bibiri.”

Gen Mubarakh Muganga yakomeje asobanura ko RDF, Guverinoma y’u Rwanda, Sosiyeti Sivile n’abandi bafatanyabikorwa bahuje imbaraga, bubaka igihugu giha buri Munyarwanda amahirwe yo kubaho mu mahoro kandi agatera imbere.

Yavuze ko kandi urugamba rwo kwibohora rugikomeje mu gihe urugamba rw’amasasu rwo rwashyizweho iherezo.

Yagize ati: “Icyerekezo cyacu ku hazaza ni uko iterambere rikomeza, hahangwa udushya, aho u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye, rukifatanya n’ibindi bihugu byo mu karere, ku mugabane no ku rwego mpuzamahanga.”

Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko kandi ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukora ubutaruhuka, ziha agaciro abitangiye iki gihugu mu rugamba rwo kukibohora, abakiri bato n’abazavuka bagakomeza kuzifatiraho urugero.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!