Friday, July 5, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali: Umwe mu miturirwa yibasiwe n'inkongi Polisi itabara mu maguru mashya

Kigali: Umwe mu miturirwa yibasiwe n’inkongi Polisi itabara mu maguru mashya

Inyubako iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge izwi nka Makuza Peace Plaza, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ku bw’amahirwe ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya, rigoboka itarahatwika hose.

Amakuru avuga ko iyi nkongi yibasiye iyi nyubako mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024.

Bamwe mu bari muri uyu mujyi rwagati mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bavuze ko bagiye kubona bakabona umwotsi mwinshi uri gupfupfunuka ku bice by’iyi nyubako.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kugera kuri iyi byubako kugira ngo rizimye iyi nkongi.

Polisi y’u Rwanda yatambukije Ubutumwa ku rukuta rwayo rwa X igira iti: “Turabamenyesha ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro ryahageze. Murakoze.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyangijwe n’iyi nkongi cyangwa ngo hatangazwe icyayiteye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!