Gasabo: Abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwa Umuhire wasanzwe yapfuye

Mu Karere ka Gasabo hasanzwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, witwa Umuhire Valantin bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, ahazwi nko mu Kinyamerika, biba mu rukerera rwo ku wa Mbere taliki 01 Nyakanga 2024.

Radio/TV1 yabwiwe n’abaturiye aho ibi byabereye ko ahagana saa kumi za mu gitondo ari bwo umwe mu bacunga umutekano mu kigo cyigenga yatabaye ariko asanga yamaze kwicwa.

Umwe muri bo yagize ati: “Narinzindutse ngiye mu kazi mbona abantu barahagaze ari benshi, ndabaza ngo hariya hantu habaye iki? Ngo hariya bahiciye umuntu. Nge nabonye bamukubise nk’ikintu kibuye cyangwa inyundo hejuru y’ugitwi.”

Mazimpaka Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, yatangaje ko uru rupfu rwakomotse ku rugomo rw’abasanzwe bakora ibikorwa by’ubujura.

Yavuze ko uyu musore wishwe nawe yari asanzwe akora ibikorwa by’ubujura ndetse yigeze no gufungirwa mu kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito (Transit Center) yo kwa Kabuga.

Gitifu Mazimpaka yagize ati: “Urwo rugomo rwavuyemo urupfu, ariko bari ibisambo kuko bajyaga bashikuza abantu. Bamwe bari basinze abo barwanye nawe, bishoboka ko bari bibye telefone baza kutumvikana, bararwana ubwabo, biza kuvamo ruriya rupfu.”

Gitifu yaboneyeho gusaba abantu kwirinda ibikorwa by’urugomo ndetse abasaba ko buri wese yajya kwibaruza mu mudugudu atuyemo.

Kugeza ubu abantu batandatu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba inyuma ya ruriya rupfu, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *