Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Abarimu bazindukiye mu myigaragambyo kubera kubura imishahara yabo

Abarimu bamwe bigisha mu mashuri abanza aharereye mu Karere ka Soroti mu gihugu cya Uganda, mu ntangiro z’iki Cyumweru bazindukiye ku Biro by’Akarere bigaragambya basaba ko bishyurwa imishahara yabo, cyangwa se ubuyobozi bugafunga ibiro.

Abo barimu bavuga ko bitumvikana uburyo bakora amezi menshi badahembwa, barasaba ko bahabwa igisubizo cyo guhembwa mu gihe cya vuba, bitaba ibyo ntibasubire mu mashuri.

Biravugwa ko bamwe muri aba barimu barakaye cyane, harimo abatarahembwa n’ifaranga rimwe kuva muri Gashyantare uyu mwaka kugeza magingo aya.

Susan Alupo, wigisha mu ishuri ribanza rya Awoja Bridge, yagaragaje ko bikabije cyane kubona ajya kwigisha kandi igifu kirimo gusya ubusa, ndetse n’abana be basigaye mu rugo bicira isazi mu jisho. Yagize ati: “Biduca intege.”

Undi mwarimu uhagarariye abandi uzwi nka Moses Etiau, we yateye ubwoba abayobozi b’akarere ababwira ko bagomba gufunga ibiro bakoreramo kugeza igihe ibyo basaba bishyizwe mu bikorwa.

Yagize ati: “Uyu munsi twaje tubabaye, kandi twiteguye gukinga ibiro bishinzwe abakozi kugeza dusubijwe.”

Umuyobozi w’akarere, Bwana Simon Peter Edoru, yatangaje ko ikibazo bakimenye aho abarimu barenga 300 bagizweho ingaruka no kutabona imishahara yabo nyuma y’amezi menshi. Abagera kuri 30 bonyine nibo babonye imishahara yuzuye.

Yaboneyeho kwihanganisha abarimu ababwira ko kutishyurwa byatewe n’amakosa yagaragaye ubwo bamwe boherezaga imibare ya konti zabo.

Simon Peter Edoru, yijeje aba barimu bigaragambyaga ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka, abasaba kohereza ibyangombwa byabo bitarenze amasaha 24 bityo bakabona imishahara yabo yari yarabuze.

Daily Monitor ivuga ko kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Nyakanga 2024, hari hateganyijwe inama ihuza ubuyobozi bufite aho buhuriye n’ikibazo cy’imishara y’abarimu.

Ni mu gihe abarimu bigaragambyaga basabwe gutuza, ndetse bagasubira mu mashuri yabo nyuma yo kwizezwa ubwishyu bidatinze.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU