Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya UTAB bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wapfuye azize impanuka

Mu mpera z’icyumweru gishize umunyeshuri witwaga Ndihokubwimana Jean Paul yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yakoze ku wa 19 Kamena 2024, ubwo yari agiye mu myiteguro yo kumurika igitabo (Defence).

Amakuru y’urupfu rwa Ndihokubwimana Jean Paul wigaga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB), yacicikanye ku wa 29 Kamena 2024.

Ndihokubwimana Jean Paul yari uwo mu Karere ka Burera, yakoze impanuka ubwo yajyaga kuri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi agiye kwerekana ko ibyo yasabwaga na Kaminuza yabirangije kugira ngo amurike igitabo.

Amakuru avuga ko imodoka itwara abagenzi yari imutwaye yagonganye n’ikamyo ku wa 19 Kamena 2024, abantu barindwi bari bayirimo barakomereka bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare.

Ndihokubwimana yari yakomeretse igice cy’umutwe ari byo byamuviriyemo gupfa, abanyeshuri biga ku ishuri rimwe bakaba bashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo.

Umwe muri bagenzi be biga ku kigo yigagaho, yagize ati: “Uyu munyeshuri yigaga muri Kaminuza ya UTAB, gusa yapfuye ubwo yari aje gutanga ibisabwa (clearance) kugira ngo bamwemerere kumurika igitabo. Gusa natwe twamenye aya makuru bari ku murangisha mu ihuriro ry’ishuri (group) ubwo yari amaze gukora impanuka kuko yigaga mu ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda.”

Umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya UTAB, Dr. Niyonzima Eliezel, yahamije aya makuru y’uyu munyeshuri waguye mu mpanuka ko ari ukuri, ndetse ko yashyinguwe taliki 30 Kamena 2024.

Yagize ati: “Yego ni byo, yari umunyeshuri wacu ndetse ubu bamwe mu banyeshuri bacu bagiye kumuherekeza yigaga mu Ishami ry’Uburezi.”

Na we yakomeje ashimangira ko uyu munyeshuri yakoze impanuka ubwo yari yerekeje ku ishuri ari mu myiteguro y’ibikorwa bibanziriza gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Uyu musore biravugwa ko yari umuyoboke w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, aho yabarizwaga mu Rugaga rw’Urubyiruko b’iryo Torero aho yari ku rwego rw’Umuyobozi Mukuru (Master Guide).

Avuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama ho mu Kagari ka Rurembo, akaba yari umuririmbyi muri Korari Amis des Anges.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *