Ku Cyumweru taliki 30 Kamena 2024, umutwe wa M23 ubinyujije mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yashyize hanze inyandiko zigaragariza Abanyekongo ibinyoma batangarizwa n’ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa umunsi ku wundi.
Izi nyandiko Lawrence Kanyuka yanyujije kuri X, zigaragaza ko Guverinoma ya Congo iyobowe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, irangwa n’ibinyoma gusa, kandi ko nyuma yabyo nta kindi kiyiranga.
Izi nyandiko zivuga ko “Iki aricyo gihe cyo guhishura ibinyoma bitangazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu butegetsi bwizeza abaturage ko Ingabo za FARDC n’abambari bazo bashobora kuzongera imbaraga zabafasha kwirukana M23 mu bice yabohoje.”
“Rwose iri huriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ntabwo rizashobora gukura M23 mu bice igenzura, mukwiriye kumenya neza ko buri gace kabereyemo imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Congo na M23, iri huriro rirahunga kandi rigata ibikoresho byinshi bya gisirikare mu gace kabereyemo imirwano.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko mu mirwano yo ku Cyumweru M23 yafashe imbunda ziremereye, kandi inyinshi yazifatiye mu gace ka Kirumba karimo ibirindiro by’ingabo za RDC byafatwaga nk’ibikomeye.
Avuga ko kandi ibi bikoresho M23 yafashe, ari byo iri kwifashisha irasa ingabo zihanganye nayo.
Lawrence Kanyuka kandi yibukije ko kugeza magingo aya, Leta ya Kinshasa ikinangiye umutima, yanze kugirana ibiganiro na M23 kandi uyu mutwe ukomeje kubakubita inshuro mu bice byose biberamo imirwano ibahanganishije.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zasoje zibutsa Abanyekongo ko bakwiye kuyoboka ARC/M23 kugira ngo abantu bose muri rusange bashobore guhagarika ubutegetsi bubi bubateza ibyago.