Tuesday, January 14, 2025
spot_img

Latest Posts

Fayulu yerekanye uburyo Tshisekedi ahonyora uburenganzira bw’Abanyekongo

Ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizihizaga umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 64, ejo hashize ku Cyumweru taliki 30 Kamena 2024, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, Martin Fayulu, yavuze ko atumva neza uko Perezida Tshisekedi akora ingendo nyinshi zerekeza mu mahanga ariko ntasure abaturage batuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Fayulu ubwo yafataga ijambo, yagize ati: “Perezida Tshisekedi mu kwirengagiza bikabije ibyo akwiye gukora, ahitamo kwikorera siporo ajya mu bihugu by’amahanga. Akora ingendo zidafite umumaro hirya no hino ku Isi. Yanze kujya muri Mugwalu, Butembo, Goma, Beni n’ahandi.”

Fayulu yanavuze ko kandi Perezida Tshisekedi akomeje gucamo ibice Abanyekongo yifashishije amoko, kandi ko ari gutekereza guhindura itegeko nshinga kugira ngo azagume ku butegetsi, ariko avuga ko bitazamuhira.

Yagize ati: “Mu ruhande rwe, aba yumva yanyura hejuru y’imibiri y’amamiliyoni y’Abanyekongo bajya mu mihanda ku mufungira inzira kugira ngo agere ku mugambi we.”

Fayulu yakomeje agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukandamiza Abanyekongo batavuga rumwe nabwo. Aho yatanze urugero ku Banyekongo bafunzwe bazira politiki barimo; Robert Bunda, Gloria Sengha, Muke Mukebanyi, Jean Marc Kabundi n’abandi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!