Abanyeshuri batatu ba Kayonza Modern bavanye ibikombe mu Busuwisi

Abanyeshuri batatu biga mu Ishuri ryisumbuye rya Kayonza Modern ( ES Kayonza Modern) bageze mu Rwanda bavuye mu Busuwisi aho batahanye ibikombe n’impamyabushobozi.

Aba banyeshuri bageze I Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, bavuye mu irushanwa ryiswe “Villars Global AI Hackathon & Symposium 2024” ryaberaga mu Busuwisi.

Nelson MBARUSHIMANA,Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, yakiriye aba banyeshuri anabaha impanuro.

Ati:” Ubwenge buhangano ( Artificial intelligence) ni umusingi uzafasha abanyeshuri bacu gutsinda neza Siyansi, Tekiniloji, n’ubuhanga. Turifuza gusohora abanyeshuri bashobora guhatana ku isoko ry’umurimo imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego rw’Isi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!