Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbantu 9 bo mu muryango umwe barashwe bane barimo umubyeyi n'abana be...

Abantu 9 bo mu muryango umwe barashwe bane barimo umubyeyi n’abana be bahasiga ubuzima

Mu gihugu cya Uganda mu Karere Mayunge mu Murenge wa Buwaya ho mu Mudugudu wa Namatale, abantu bane bo mu muryango umwe bishwe barashwe, abandi batanu nyuma yo gukomereka bikabije bihutanwa mu Bitaro bya Mulago na Iganga.

Diana Nandaula, uvugira Polisi muri Busoga y’Iburasirazuba, yatangaje ko uyu muryango watewe saa tanu n’igice z’ijoro rishyira ku Cyumweru taliki 30 Kamena 2024.

Akomeza avuga ko hapfuye umukuru w’umuryango, Isaac Mudasi Buyinza, n’abana be Nicholas Musasizi w’imyaka 6 y’amavuko, Resty Kantono w’imyaka 13 y’amavuko na Elesi Kafuko w’imyaka 15 y’amavuko.

Nandaula yavuze ko kandi abakomeretse barimo, Jessica Timugibwa na Harriet Kyozira, umugore wa nyir’urugo n’umukobwa we, na Viola Kyakuwaire, muramu wa Buyinza n’undi muntu wo mu muryango wamenyekanye nka Moreen gusa n’abandi.

Daily Monitor ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko amakimbirane nka nyirabayazana ashingiye ku butaka, kandi rikomeje kuri umwe mu bavandimwe bikekwa ko ari we uri inyuma y’iki cyaha, gusa ubu aracyashakishwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!