Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Abaturage bacakiye umugabo ukekwaho kwica umugore we urupfu rw'agashinyaguro

Muhanga: Abaturage bacakiye umugabo ukekwaho kwica umugore we urupfu rw’agashinyaguro

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe umugabo ushinjwa kwica umugore we urupfu rw’agashinyaguro.

Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, yavuze ko Ntamahungiro Fabrice ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we amutemaguye mu mutwe akamukata n’ijosi, yahise acika batangira kumushakisha.

Gitifu yatangaje ko bahise biyambaza abaturage bo mu Mudugudu wa Musenyi mu Kagari ka Gasagara batangira kumuhiga bukware, bamufatira mu wundi mudugudu wo muri aka kagari.

Yagize ati: “Ubu turamufite tugiye kumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Gitifu yavuze ko bamubajije impamvu yamuteye kwica umugore we, avuga ko bapfuye isambu yashakaga kugurisha we akabyanga.

Ati: “Abaturage batubwiye ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge.”

Gitifu avuga ko yahawe amakuru ko uyu Ntamahungiro hari n’indi sambu yari aherutse kugurisha mu minsi ishize.

Ntamahungiro asanzwe akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke, we na nyakwigendera bari bafitanye umwana umwe.

Umurambo wa nyakwigendera Uwamahoro Odette wajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!