Ubusuwisi bwambitse ubusa Ubutaliyani muri Euro2024

Ubusuwisi
Ubusuwisi bwandagaje ikipe yari ifite igikombe

Ubutaliyani busezerewe rugikubita nyuma yo kuzamukira ku giceri buva mu matsinda.

Iyi mikino y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’Uburaya yatangiye muri uku kwezi kwa Kamena aho ubu igeze muri 1/8 cy’irangiza, ho amakipe cumi n’atandatu agomba kwitoramo amakipe umunani azahurira muri kimwe cya kane. Ikipe y’igihugu y’ Ubutaliyani ikaba yahuye n’ikipe y’igihugu Ubusuwisi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29/06/2024, aho iyo mikino iri kubera mu gihugu cy’Ubudage.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za hano mu Rwanda. Ni umukino wari ukomeye cyane kuko amakipe yombi yahabwaga amahirwe, ariko Ubutaliyani bugahabwa menshi kurushaho nyuma yo  gutwara igikombe giherutse.

Ikipe y’Ubusuwisi rero yaje mu yindi sura kuko yatangiranye imbaraga nyinshi irusha cyane Ubutaliyani mu mashyi no mu mudiho. Ubusuwisi bwaruhije iyi kipe buyima umupira ku buryo bufatika aho igice cya mbere cyarangiye Ubusuwisi bwihariye umupira ku kigero cya 65% mu gihe Ubutaliyani bwari bufite 25%.

Ubusuwisi
Umukinnyi Reno Fleuler niwe watsindiye Ubusuwisi igitego cya mbere mu munota wa 37′

Byaje kuba bibi ku Butaliyani ku munota wa 37′ w’umukino aho bwatsinzwe igitego n’umukinnyi w’Ubusuwisi witwa Remo Freuler ku mupira yari ahawe na Ruben Vargas, hanyuma  igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cy’Ubusuwisi ku busa bw’Ubutaliyani.

Igice cya kabiri cyaje gutangira, Ubutaliyani bufite intego yo gutsinda igitego cyo kwishyura. Icyo gitekerezo cyaje kuba inzozi. Si ukuba mbi rero zirasohora kuko ku isegonda rya 30 igice cya kabiri gitangiye, Ubusuwisi bwaje gusonga mu nkovu aho uwitwa Ruben Vargas yongeye kunyeganyeza inshundura z’izamu ryari  ririnzwe n’umuzamu Donnaroumma ku mupira wari uhinduwe neza na Michel Aebischer , ubwo igitego cya kabiri cy’Ubusuwisi kiba kiranyoye. Ubutaliyani buba busezerewe muri iki gikombe bwambarira inshocero aho bwari bwambariye inkindi.

Umukino urangiye Ubusuwisi bwegukanye insinzi y’ibitego 2-0 bunakatisha itike ya 1/4 ari ubwa mbere bukandagiye muri iki cyiciro, naho Ubutariyani burasezererwa. Iri joro indi kipe ikaza kurara imenyekanye hagati ya Danmark iza kwesurana n’Ubudage.

 

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *