Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKamonyi: Umusore arashinjwa kwica umuyobozi w'umudugudu agahita acika

Kamonyi: Umusore arashinjwa kwica umuyobozi w’umudugudu agahita acika

Umusore ushinjwa kuba umunyarugomo wo mu Karere ka Kamonyi arakekwaho kwica Umuyobozi w’Umudugudu wa Ngoma witwaga Nzarora Deogratias amukubise ubuhiri mu mutwe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane taliki 27 Kamena 2024, bibera mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Muganza ho mu Mudugudu wa Ngoma.

Umwana wa nyakwigendera witwa Uwamahoro James, yabwiye BTN ko Se yapfuye biturutse ku kuba yari aje atabaye nyuma yo kubwirwa ko mu mudugudu ayobora hari insoresore zateje umutekano muke ziri kurwana, ni uko ahati ava aho yari ari mu gishanga yerekeza aho havugwa imirwano.

Akomeza avuga ko Se akigera ahari kubera imirwano, umusore umwe yahise yiyamira avuga ko uwo yashakaga amubonye.

Yagize ati: “Papa wanjye bamutabaje yari ari mu gishanga noneho atabaye ahita acakirana n’uwo musore dufata nk’igihazi ahita avuga ko uwo yashakaga yigemuye.”

Amakuru akomeza avuga ko uwo musore yabonye nyakwigendera agahita yiyaka abari bamufashe, maze aramwadukira atangira kumukubita ibirimo uduhiri, biza kurangira acitse intege.

Ushinjwa urwo rugomo ngo yahise aburirwa irengero, abaturage bakibaza impamvu adafatwa ngo atabwe muri yombi kandi asanzwe akora ibikorwa by’urugomo, bakavuga ko atari ubwa mbere abikoze ndetse ngo n’iyo afunzwe ahita afungurwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!