Ikipe y’abayobozi b’amashuri ya Muhanga iraregwa amanyanga mu irushanwa

Ikipe y’abayobozi b’ibigo by’amashuri b’abagabo ya Muhanga irashinjwa gukinisha abakinnyi babiri batujuje ibyangombwa hagakekwa amanyanga yo kubitirira ko ari abayobozi b’amashuri kandi atari bo.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 ikipe y’Akarere ka Muhanga isezereye ku mukino wa nyuma iy’Akarere ka Karongi mu mukino w’intoki ( Volleyball), mu irushanwa ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ikipe y’Akarere ka Karongi yahise itanga ikirego cy’uko ikipe ya Muhanga ikekwaho ko yakoze amanyanga muri iri rushanwa.

Mu ibaruwa UMURUNGA.com, ufitiye kopi yashyizweho umukono na NIYOMUGABO Dominique umuyobozi wa HOSO Karongi, ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa HOSO Kigali. Muri iyi baruwa Muhanga ishinjwa gukinisha abakinnyi babiri bivugwa ko batabarizwa mu burezi, aribo BITORWA na MUNYAMPUNDU Vedaste.

Uyu MUNYAMPUNDU Vedaste, ibaruwa ivuga ko yahoze ari umuyobozi w’ishuri ryigenga ariko aza kwirukanwa.

Karongi yakomeje isaba ko hakorwa gusuzuma ifoto y’abakinnyi yafashwe kuko bishoboka ko aba bakinnyi bashobora gukinira ku mazina atari ayabo.

Amakuru agera ku UMURUNGA.com, avuga ko iyi kipe ya Muhanga ishobora kuba yarakinishije umwarimu yamwise DOS ( Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo)

Tubibutse ko iri rushanwa ryagombaga gukinwa n’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire ndetse n’umucungamutungo w’ishuri.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *