Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

U Burundi bwatangaje icyo u Rwanda rusabwa nyuma y’umunota gikozwe bugafungura imipaka yose

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Burundi Albert Shingiro, yatangaje ko igihugu cye, kitazigera gifungura imipaka yose igihuza n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka 9 ishize.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024, nibwo Shingiro yabitangarije mu kiganiro Abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’Itangazamakuru.

Nyuma y’umwaka urenga u Burundi bwari bwarafunguye imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo bwongeye kuyifunga.

Icyemezo cyo gufunga iyi mipaka cyaturutse ku gitero cy’inyeshyamba z’umutwe wa Red Tabara zagabye ahitwa mu Gatumba ho mu ntara ya Bubanza, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bivugwa na Gitega.

Red Tabara yigambye kwicira muri iki gitero yagabye mu Ukuboza 2023, abasirikare 9 n’umupolisi umwe, mu gihe Leta y’u Burundi yo ivuga ko iki gitero cyaguyemo abasivile barenga 20.

Minisitiri Shingiro yabwiye abanyamukuru ko Red Tabara ishyigikiwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse ko bacumbikiwe bakanagaburirwa n’u Rwanda.

Yavuze ko mu gihe cyose Gitega itarashyikirizwa na Kigali abo bose ngo bagezwe imbere y’ubutabera, imipaka ihuza ibihugu byombi itazigera ifungurwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu rero turacyategereje ko baduha abo bantu bashatse guhirika ubutegetsi muri 2015. Tukibaza ko banabaduhaye uyu munsi nyuma y’umunota umwe twahita dufungura iyo mipaka. Murumva ko tutafungura imipaka hakiriho abanzi bari muri icyo gihugu bahora batera biciye ku mutwe w’iterabwoba wa Red Tabara.”

Arongera ati: “Muri make rero imigenderanire hagati y’u Rwanda nayigereranya n’ihindagurika ry’ibihe, hari ubwo hagwa imvura nyinshi y’amahindu abantu bakanyagirwa, bagatoha n’igihe hava izuba hakaza akayaga keza, abantu bakabana neza.”

“Nta mvura idahita hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byacu byombi imere neza, cyane nibaduha abo bantu ni bwo dushobora gufungura imipaka.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!