Home International Joe Biden yaraye abijijwe icyuya na Donald Trump
International

Joe Biden yaraye abijijwe icyuya na Donald Trump

Mu kiganiro mpaka cyaraye kinyuze kuri CNN, cyahuje Perezida Joe Biden na Donald Trump, abakandida baharanira kuziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarangiye abantu benshi batangaza ko Joe Biden atashoboye kwitwara neza imbere ya Donald Trump.

Abafashaga Joe Biden barimo Visi Perezida we Kamala Halis, bavuze ko n’ubwo yatangiranye intege nke, ariko yaje kuzamura urwego rwe rwo kwisobanura.

Biden yabwiye Trump ko amaze iminsi mu bibazo n’ubutabera, undi na we amushinja ko yatumye ubukungu bwa Amerika bugwa, ibyo bikaba ingingo abo bagabo bombi batinzeho mu kwisobanura ku bibazo babazwaga n’abanyamakuru babiri ba CNN.

Si ku nshuro ya mbere aba bagabo bombi bahurira mu kiganiro mpaka kugira ngo buri wese yiyereke Abanyemerika n’Isi muri rusange mu magambo uko ateganya kuzahangana n’ibibazo ubwo azaba atorewe kuba Umukuru w’Igihugu cya Amerika.

Ibiganiro nk’ibi byabaye mu mwaka wa 2020, ariko amatora yatangaje ko Donald Trump yatsinzwe.

Abademokarate ku rundi ruhande, bavugaga ko ibya Biden byaje kugenda biba byiza uko igihe cyagendaga gihita.

Aba bagabo kandi bagarutse ku ngingo yagarutse ku ntambara ya Israel na Hamas, aho Trump yashinje Biden ko yatumye Israel itarangiza Hamas vuba na bwangu.

Trump nanone avuga ko Biden ariwe watumye intambara ya Israel na Hamas itarangira vuba kuko, yimye Netanyahu imbunda yamusabye.

Biden yisobanuye avuga ko impamvu adaha Israel ziriya mbunda ari uko ingabo za Netanyahu zititwara neza mu bitero zigaba muri Gaza.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!