Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbarimu babiri n'umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza ya UTB bafunzwe na RIB

Abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza ya UTB bafunzwe na RIB

Abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB), batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko iki gikorwa cyo kubata muri yombi cyabaye ku wa 19 Kamena 2024.

Abatawe muri yombi barimo, Mushobora Nizeyimana Sylvain w’imyaka 50 y’amavuko, Munderere Theoneste nawe w’imyaka 50 y’amavuko n’umunyeshuri witwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.

Dr Murangira B. Thierry uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko “Aba barimu ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho basabye bakanakira indonke y’agera kuri 3,033,700 RWF nk’ikiguzi cyo kugira ngo bamwe mu banyeshuri babone amanota yo mw’ishuri batakoreye.”

Ishimwe Dieudonne we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko ariwe wanyuzwagaho amafaranga yarangiza akayaha abo barimu.

Bivugwa ko ibi byaha byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso, riteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Dr Murangira B. Thierry ati: “Ruswa ni mbi mu ngeri zose. Ntabwo bikwiye ko umuntu ufite inshingano z’uburezi gusaba no kwakira indoke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye.

RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk’iyo kujya batanga amakuru kuri (email protected).

RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri avugwamo imyitwarire nk’iyi guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ireme ry’uburezi.”

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!