Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: SANDF yatangaje abandi basirikare bayo baguye mu gitero yagabweho

RDC: SANDF yatangaje abandi basirikare bayo baguye mu gitero yagabweho

Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zatangaje ko kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, zagabweho igitero cya roketi kuri kimwe mu birindiro byacyo biherereye mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Izi ngabo zemeje ko iki gitero cyahitanye abantu babiri abandi makumyabiri barahakomerekera.

Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) ziri mu Burasirazuba bwa RD Congo mu rwego rwo kubungabunga amahoro, zoherejweyo n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, kugira ngo zifashe igisirikare cya FARDC kurwanya imitwe ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

SANDF yasohoye itangazo rigira riti: “Abasirikare 2 bapfuye abandi 4 bakomeretse bikabije bari mu bitaro, mu gihe abasigaye bakomeretse byoroheje biteganijwe ko bari busezererwe bagataha.”

Ntabwo higeze hatangazwa uwaba yateye iyi roketi, ni mu gihe imirwano ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo ikomeje muri santere ya Kanyabayonga no mu bindi bice.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ibirindiro by’Ingabo za SANDF muri RD Congo byagabweho igitero nacyo cyahitanye abasirikare bayo babiri, abandi batatu barakomereka.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!