Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNgororero: Gitifu wa Nyange n'ushinzwe imyubakire mu Karere batawe muri yombi

Ngororero: Gitifu wa Nyange n’ushinzwe imyubakire mu Karere batawe muri yombi

RIB yafunze Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere.

Aba bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!