Imikino y’abayobozi b’ibigo by’amashuri igeze mu mahina.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 irushanwa ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mukino w’intoki (Volleyball) irakomeza aho nyuma yo gukuranwamo mu ma Ligue ubu uturere twatsinze turahurira mu Mujyi wa Kigali ku bibuga bya St Andre, Lycée De Kigali na APE Rugunga.

Mu bagore imikino yose izabera muri St Andre aho ku isaha ya Saa tatu z’igitondo Akarere ka Muhanga kazatana mu mitwe n’aka Bugesera. Saa yine Muhanga izahita yongera ikine na Nyamagabe, saa tanu Nyamagabe ikine na Bugesera, aha ni mu itsinda rya A.

Mu itsinda B mu bagore, Musanze izakina na Karongi saa tatu, saa yine Karongi na Rwamagana naho saa tanu Rwamagana ikine na Musanze.

Mu bagabo mu itsinda A rigizwe na Bugesera, Muhanga na Nyaruguru rikazakinira muri LDK. Saa tatu Bugesera na Muhanga, saa yine Muhanga na Nyaruguru, saa tanu Nyaruguru na Bugesera.

Mu itsinda B mu bagabo rigizwe na Musanze, Karongi na Gatsibo, iri rizakinira muri APE Rugunga. Saa tatu Musanze izakina na Karongi, saa yine Karongi na Gatsibo naho saa tanu Gatsibo ikine na Musanze.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu 28/06/2024 aho mu bagore n’abagabo ikipe ya mbere mu itsinda A izakina n’iya mbere mu itsinda B saa tatu muri St Andre.

Tubibutse ko iyi mikino yemerewe gukinwa n’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe ikinyabupfura, ndetse n’umucungamutungo w’ishuri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *