Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Tshisekedi yambitswe umudali w’ishimwe na Tchad

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, yambitswe umudali w’ishimwe na mugenzi we wa Tchad, Gén Mahamat Idriss Déby Itno.

Kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024, Tshisekedi ari muri Tchad i Ndjamena, mu ruzinduko rw’amasaha 24 ari kugirira muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryatangaje ko “Tshisekedi umudali yambitswe witwa ‘Dignité de Grand Croix dans l’Ordre National du Tchad’, uri mu rwego rw’imbaraga yagaragaje ndetse n’umusanzu udasanzwe yagize mu gutuma urugendo rw’inzibacyuho rugenda neza.”

Tshisekedi kuva mu mwaka ushize wa 2023, yakoze inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo byo muri Tchad, ibyo yabikoze mbere y’uko muri iki gihugu habamo amatora yasize Gén. Mahamat Idriss Déby Itno wari ukiyoboye mu nzibacyuho atorewe kukiyobora muri manda y’imyaka itanu.

Perezida Gén. Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora ku majwi 61%.

Perezida yahawe ishimwe n’Abanya-Tchad, mu gihe ashinjwa kuba yarananiwe gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cye.

Muri ibyo bibazo harimo icy’umutwe wa M23 umaze imyaka ibiri n’igice uri mu mirwano n’Ingabo za leta ya Congo, FARDC, ndetse n’icy’umutekano muke utezwa n’indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n’iyiterabwoba ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Uburyo bwose leta ya Kinshasa yashyizeho ngo buyifashe gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, nta musaruro buratanga.

Igihugu cya Tchad si ishimwe ry’umudali gusa cyahaye Tshisekedi, kuko kirateganya no kwitirira Tshilombo umwe mu mihanda y’i Ndjamena.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!