Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Impanuka ya HOWO yaguye hasi ibyo yari ipakiye bigwira umusore arapfa

Nyanza: Impanuka ya HOWO yaguye hasi ibyo yari ipakiye bigwira umusore arapfa

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, haravugwa impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaguye, umusenyi yari ipakiye umenaka ku musore wari hafi y’umuhanda ahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Mukantaganzwa Brigitte, yatangaje ko iyo HOWO yaguye mu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo, umucanga yari yikoreye umenaka ku muntu ahita apfa.

Yagize ati: “Hari mu ma saa yine n’igice, ikamyo yari itwaye umucanga mu muhanda uri gushyirwamo kaburimbo iragwa, umucanga yari itwaye uridukira ku musore wari wicaye aho ku muhanda ahita apfa.”

Gitifu yavuze ko ataramenya icyateye iyo mpanuka, avuga ko umushoferi wari utwaye iyo kamyo ngo yakomeretse ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Nyanza.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!