Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUBUREZINyanza: Directeur w'ishuri n'abandi babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri

Nyanza: Directeur w’ishuri n’abandi babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Mu Karere ka Nyanza inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku muyobozi w’ishuri n’umuzamu bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.

Uyu muyobozi w’ishuri n’umuzamu bose batawe muri yombi bakaba bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.

Amakuru avuga ko ahagana saa cyenda z’igitondo cyo ku wa Mbere taliki 24 Kamena 2024, umuzamu w’imyaka 62 y’amavuko wo ku ishuri rya Nyakabuye, yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri avuga ko yatumwe n’umuyobozi w’ishuri (Directeur) witwa Jean de Dieu.

Uyu muzamu wafashwe yari afite urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo by’abanyeshuri, akavuga ko yaruhawe na directeur.

Directeur w’iryo shuri yahise atabwa muri yombi ndetse umuzamu n’umucuruzi nabo batabwa muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhita ritangira iperereza.

Uwo muzamu birakekwa ko yafatanwe ibirimo umufuka w’akawunga, uw’umuceri n’ibindi.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko bagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ariko ntibibashobokere.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!