Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbigaragambya muri Kenya nyuma yo gutwika Inteko Ishinga Amategeko batangaje ko bakurikizaho...

Abigaragambya muri Kenya nyuma yo gutwika Inteko Ishinga Amategeko batangaje ko bakurikizaho Perezidansi

Kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024, urubyiruko rwigaragambya muri Kenya rwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu iherereye i Nairobi rutwika bimwe mu bice by’inyubako iyi Nteko isanzwe ikoreramo.

Kuva mu gitondo cy’uyu munsi uru rubyiruko rwiriwe ruhanganye na Polisi, ariko rwaje kuyirusha imbaraga ari nabwo rwakoze ibyo byose.

Televiziyo zo muri iki gihugu zerekanye amashusho y’umwotsi mwinshi uri hafi y’iyo ngoro, ndetse hanumvikanye amasasu menshi yarashwe n’abapolisi ubwo bageragezaga gusubiza inyuma abigaragambya.

Si iyi ngoro gusa, kuko banatwitse ibiro bya Guverineri w’Umujyi wa Nairobi ndetse hari n’andi mashusho yagiye hanze yerekana batwika imodoka zari ziparitse ahakorera Urukiko rw’Ikirenga.

Nyuma yo gutwika Ingoro ya Guverineri bumvikanye bavuga ko bagiye no kujya kuri Perezidansi.

Umuntu umwe niwe warashwe arapfa abandi bakomerekera ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, nk’uko The Citizen yabyanditse.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa andi mashusho yerekana uru rubyiruko rwamaze kugera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko rurimo gusandaguza ibintu mu biro by’umutwe wa Sena muri iyo Nteko Ishinga Amategeko.

Uru rubyiruko rwo muri Kenya rwatangiye imyigaragambyo ikomeye kuva mu mpera z’icyumweru gishize, rushinja ubutegetsi bwa Perezida Willam Ruto gushaka kuzamura imisoro.

Ibi byabaye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko iherutse kwemeza uyu mushinga wo kuzamura imisoro.

Iyi myigaragambyo yafashe indi ntera kuri uyu wa Kabiri mu gihe Abadepite bari bateranye bajya impaka kuri uriya mushinga, ndetse birangira bongeye kuwemeza.

Iyi myigaragambyo ikomeje gufata intera ndende no mu yindi mijyi yo muri Kenya nko mu Mujyi wa Mombasa, Nakuru na Kisumu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!