Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Willam Ruto yashyize yemera kugirana ibiganiro n’urubyiruko ruri mu myigaragambyo

Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro n’urubyiruko ruri mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko rishya riteganya ibyo kongera imisoro kuko bagaragaza ko ryatuma ubuzima burushaho guhenda mu gihe n’ubusanzwe bavuga ko buhenze.

Ikinyamakuru RFI cyavuze ko nyuma y’abigabiza imihanda bigaragambya, hari n’abiyemeje kujya muri Nairobi mu nsengero ejo hashize ku Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, bagamije kumvisha abakirisitu impamvu zituma bari mu mihanda bamagana iryo tegeko.

Ibihumbi by’urubyiruko rwatangiye kujya mu mihanda yo hirya no hino muri Kenya, mu Cyumweru gishize, rusaba ko umushinga w’itegeko rigamije gushyiraho imisoro mishya ukurwaho, kugeza ubu babiri muri urwo rubyiruko bamaze kugatakariza ubuzima muri iyo myigaragambyo mu gihe abasaga 200 bakomeretse, ibi bitangazwa n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umwe muri abo bigaragambya ari i Nairobi mu rusengero rwa Holy Family, yagize ati: “Iryo tegeko riteganya imisoro iremereye ku banyakenya, ibyo rero bimeze nko gutsikamirwa, bigatuma ubuzima buba bubi cyane ku bataruge batanakize nk’uko abari ku butegetsi bakize. Bakirisitu rero turabasaba ngo murebane ubushishozi uwo mushinga w’itegeko kuko rirakora ku buzima bw’igihugu cyacu muri rusange.”

Undi w’imyaka 24 y’amavuko, witwa Milan na we yagize ati: “Uyu munsi iyo turangije amashuri yacu nta kazi tubona, bivuze ko niba tudahagurutse ngo tugire icyo dukora ubu, ibinyejana bizakurikiraho bizaba mu buzima bugoye cyane kurushaho.”

Hari kandi urundi rubyiruko rwari rwihurije mu birometero 200 uvuye mu Mujyi wa Nairobi, ahitwa i Nyahururu, aho Perezida Willam Ruto yari mu Misa ku Cyumweru.

Aho ni naho Perezida Willam Ruto bwa mbere kuva iyi myigaragambyo yatangira, yatangarije ko yiteguye kuganira n’urubyiruko ruri gukora imyigaragambyo kugira ngo ikibazo gishakirwe igisubizo.

William Ruto yagize ati: “Urubyiruko rwacu rwishyize hamwe rigamije kugira uruhare mu bikorerwa mu gihugu cyacu. Ndashaka kubabwira ko tugiye kuganira namwe, kugira ngo dushobore kumenya ibibazo mufite, no kubikemurira hamwe nk’igihugu.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!