Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ngaba: Abantu 10 batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho basambanira mu muhanda

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yataye muri yombi abantu 10 basambaniraga mu kivunge i Kinshasa muri Komine ya Ngaba.

Abatawe muri yombi ni Abanyekongo barimo abagabo n’abagore bafatiwe mu cyuho ubwo basambanaga mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 21 Kamena 2024, ibi byatangajwe na Blaise Kilimbalimba, uvugira Polisi muri Kinshasa.

Blaise Kilimbalimba yagize ati: “Batawe muri yombi nyuma y’uko abaturage batabaje ko bari kubasakuriza. Polisi yabasanze bambaye ubusa nka Adamu na Eva. Tugomba guhagarika ibi bikorwa biri kwangiza Isi n’abana bacu, by’umwihariko i Kinshasa.”

Yakomeje avuga ko kandi muri iryo joro hatawe muri yombi abavanga imiziki basakuriza abaturage, ifata ibikoresho bitanga umuziki birimo insakazamajwi 300.

Ati: “Abavanga imiziki batawe muri yombi, insakazamajwi zabo zirafatirwa. Abantu b’i Kinshasa bakeneye kubaho mu mahoro. Iyo umuziki urenze inkuta z’inzu iri gucurangirwamo, birabangama. Insengero n’abandi bagomba kubahiriza amategeko.”

Polisi itangiye iki gikorwa nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru asabye abashinjacyaha gutangira gukurikirana abijandika mu busambanyi ndetse n’abateza urusaku.

Iki cyemezo cyashingiwe ku cyifuzo cya Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!