Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC ) yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu gihe habaga umuvundo ku muryango abantu basohokeragamo hasojwe ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu kuri site ya Gisa.
Ku Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, MINALOC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko umuntu umwe yitabye Imana abandi 37 bagakomereka mu bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.
MINALOC yagize iti: “Turihanganisha umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu.”
Yakomeje ivuga ko mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Gisa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi.
MINALOC yavuze ko kandi ikipe y’abaganga yari iri kuri site ya Gisa yakoze ibishoboka byose ariko ku bw’ibyago umuntu umwe ahasiga ubuzima abandi 37 barakomereka.
Iti: “Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu Bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.”
MINALOC yaboneyeho no gusaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe mu rwego rwo kugira ngo hubahirizwe ituze n’umutekano by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.