Nyuma y’uko asoje ibihano bya FERWAFA Luvumbu yabonye ikipe nshya asinyira

Umunyekongo wahoze akinira Rayon Sports, Héritier Luvumbu Nzinga, nyuma yo gusoza ibihano yari yarafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Kamena 2024, nibwo iyi kipe yemeje ko yasinyishije uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, wari umaze amezi atanu akorera imyitozo muri yo, akaba yasinye muri Vita Club amasezerano y’imyaka ibiri.

Kubera ibikorwa byo kuvanga siporo na politiki, ku wa 13 Gashyantare 2024, FERWAFA yahagaritse Héritier Luvumbu Nzinga amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi byabaye nyuma y’Umunsi wa 20 wa Shampiyona mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo Héritier Luvumbu Nzinga yatsindaga igitego, akacyishimira ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru yipfutse ku munwa.

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko icyo gikorwa cyo gupfuka ku munwa ari ikimenyetso cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanyekongo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bw’icanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Si Héritier Luvumbu Nzinga gusa iyi kipe yasinyishije, yanatangaje ko yamaze gusinyisha Mohamed Lamine Ouatarra, w’Umunya- Burkina Faso wakiniraga JS Kabyle yo muri Algeria n’umukunnyi ukomoka muri Cote D’Ivoire, Sylla Aboubakar yakuye mu Bubiligi.

Luvumbu yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Vita Club
Mu ntangiro z’uyu mwaka Luvumbu yakiniraga Rayon Sports

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *