Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umusore yatawe muri yombi akekwaho kwiha akabyizi n’umwana bafitanye isano

Umusore wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge Kigoma mu Kagari ka Mulinja ho mu Mudugudu w’Akana ka Mulinja, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko basanzwe bafitanye isano rya bugufi (mubyara we).

Bivugwa ko uyu musore witwa Tuyishime Eric wo mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, akekwaho gusambanya uwo mwana nyuma y’uko nyina amusize mu rugo, we yari yagiye guhinga mu Karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko musaza w’uwo mwana yari yagiye mu kazi, ndetse na mukuru we akaba yari yagiye ku ishuri.

Uwatanze aya makuru avuga ko “Amakuru yatanzwe na musaza we avuga ko yaje mu rugo avuye mu kazi asanga Tuyishime ari mu cyumba arimo asambabya uriya mwana nyuma arabiceceka, ntiyabimenyesha ubuyobozi, nyina aje arabimubwira ahita ajya kubimenyesha Umukuru w’Umudugudu.”

Bwana Cyambari Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, yahamije aya makuru avuga ko uriya musore ukekwaho icyaha yatawe muri yombi.

Uyu musore ukekwaho icyaha kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!