Wednesday, June 26, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNord-Kivu: MONUSCO yagabweho ibitero hakekwa Wazalendo na Mai Mai

Nord-Kivu: MONUSCO yagabweho ibitero hakekwa Wazalendo na Mai Mai

Ku wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo, MONUSCO, zarashweho hakekwa abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.

Ingabo za MONUSCO zagabweho ibitero zari ziri mu gace ka Malende mu Birometero 7 uvuye mu Mujyi wa Butembo ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi yatangaje ko Ingabo za MONUSCO zari zagiye kurinda abaturage ngo badaterwa n’abarwanyi b’umtwe wa ADF bamaze igihe bica abaturage muri Ituri.

Izo ngabo za MONUSCO zambara ingofero z’ubururu, zaje kugabwaho igitero n’abantu bitwaje intwaro, hakekwa abarwanyi ba Wazalendo cyangwa abarwanyi ba Mai Mai.

Izi ngabo nazo zasubije abo barwanyi babarasagaho, gusa hagira abakomereka ba MONUSCO baje kujyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mavivi kiri i Beni ngo bitabweho n’abaganga.

Intambara ziri kubera mu Burasirazuba bwa RD Congo ntizicogora ahanini bitewe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 200 ibarizwa muri ibyo bice.

Hari n’abaturage bo muri ibyo bice baba bifitiye intwaro, harimo n’abo biyise Aba-Wazalendo bafashe intwaro bavuga ko bagiye kurwanya M23, ariko ubu bakaba bazifashisha mu kwica no kwiba abaturage.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!