Wednesday, June 26, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMusanze: Ukekwaho gusambanyiriza umwana mu bwiherero bwa Kiliziya yashyikirijwe RIB

Musanze: Ukekwaho gusambanyiriza umwana mu bwiherero bwa Kiliziya yashyikirijwe RIB

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko mu bwiherero bwa Kiliziya, yo muri Katederali ya Ruhengeri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena 2024 mu gihe cya saa kumi n’ebyiri, nibwo aya makuru yamenyekanye ubwo abakirisitu bari bagiye mu misa ya mbere bumva uyu mwana w’umukobwa asakuza, bakaza kumutabara basanga ari gusambanywa.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa wari wagiye gusenga, ubwo yajyaga kwiherera yahasanze uyu mugabo wari uri kuvugira kuri telefone, akomeza ajya kwiherera uyu mugabo akamusangamo ariho yamufatiye ku ngufu.

SP Jean Bosco Mwiseneza, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamije aya makuru, avuga ko ukekwaho gukora iki cyaha, yahise afatwa agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Yego uyu musore akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko. Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Ingingo ya 136 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Src: Igihe

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!