Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rayon Sports na APR FC zose zirinze kwandikirwaho amateka / Uko umukino wagenze

Mu mukino wa gicuti wiswe ‘UMUHURO MU MAHORO’ wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC wari ugamije gusuzuma no gusogongera Stade Amahoro, warangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, wayobowe n’umusifuzi Ruzindana Nsoro, yawutangije saa kumi n’iminota ibiri, ukaba wakurikiranywe n’abafana ibihumbi 45 byari muri iyi stade.

Ikipe y’abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga barimo; Ishimwe Pierre, Nshimiyimana Yunnusu, Kwitonda Alain, Dushimimana Olivier, Kategaya Elie, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Frodouard, Dieudonne, Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert.

Mu gihe Rayon Sports yabanjemo abakinnyi 11 biganjemo abashya barimo; Jackson, Yenga, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Mitima, Amiable, Nshimiyimana Emmanuel, Seif, Iraguha na Charles Baale.

Ibyaranze uyu mukino wari ishiraniro

Ku mpande zombi umukino watangiye utuje, umupira ukinirwa mu kibuga hagati, bisa n’aho amakipe ari kwigana.

Rayon Sports ku munota wa 8 yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu rya APR FC, ku mupira Richard yatereye mu rubuga rw’amahina unyura hejuru y’izamu.

APR FC ku munota wa 10 yahushije uburyo bwari bwabazwe, ku mupira Seif yari atakaje, ufatwa na Kategaya, ateye ishoti unyura ku ruhande rw’izamu mu gihe umuzamu Jackson yari yaryamye hasi.

Ku munota wa 20 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo ku mupira wari ufitwe na Muhire Kevin, mu gihe ku munota wa 27 APR FC nayo yahushije uburyo ku ishoti riremereye ryatewe na Kwitonda Alain, ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Rayon Sports.

Ku ruhande rwa APR FC bakoze impinduka ku munota wa 30, Niyibizi Ramadhan asimbura Kategaya Elie.

Nta bundi buryo bwongeye kugaragara mu gice cya mbere, kuko cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

APR FC batangiye igice cya kabiri bataka ku munota wa 50 bahusha uburyo bari bafite bwo gufungura amazamu, ku mupira Kwitonda Alain yahaye Niyibizi atereye ishoti mu rubuga rw’amahina, ukurwamo na Jackson mbere y’uko Mugisha Gilbert agorwa no kuwusubiza mu izamu.

Ku munota wa 53 Rayon Sports yateye umupira wari uvuye muri Koruneri, umupira ugera kuri Nsabimana Amiable awukinisha umutwe, APR FC yirwanaho iwukuramo bigoranye, Rayon Sports igerageje kuwusubizamo unyura ku ruhande gato.

Ku munota wa 60 APR FC yongeye kubona uburyo bukomeye bwa Dushimimana Olivier wari winjiranye umupira, ariko umuzamu Jackson birangira awufashe.

Rayon Sports nayo ku munota wa 72 yabonye uburyo bwiza ku mupira Charles Baale yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umuzamu Ishimwe Pierre awufata neza.

Rayon Sports yihariye umupira mu minota 10 yanyuma y’umukino, aho buri kanya yageraga imbere y’izamu rya APR FC.

Uburyo bukomeye bwabonetse muri iyo minota, ni Muhire Kevin wananiwe kuroba umuzamu ku munota wa 88, ubwo yateraga ishoti Ishimwe Pierre arikuzamo akaboko.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira no mu minota 5 y’inyongera umusifuzi yongeyeho, igerageza gushaka igitego cy’ikinyuranyo, ariko ntibahirwa.

Uyu mukino wagaragaje ko amakipe yose abakinnyi batiteguye bihagije bitewe n’uko bamenyeshejwe ko bazakina ku wa Mbere mu gitondo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!