Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUDUSHYANyuma y'imyaka 12 ari umupfakazi yahisemo kubana n'umuhungu we

Nyuma y’imyaka 12 ari umupfakazi yahisemo kubana n’umuhungu we

Umubyeyi n’umuhungu we bafashe icyemezo cyo gukora ubukwe, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bibera mu rukundo.

Kugeza ubu uyu mugore witwa Betty Mbereko utuye ahitwa Mwenezi muri Masvingo mu gihugu cya Zimbabwe akaba atwite inda y’amezi atandatu yatewe n’umuhungu we.

Betty Mbereko nyuma y’imyaka 12 ari umupfakazi abana n’umuhungu we witwa Farai Mbereko w’imyaka 23 y’amavuko. Yahamije ko atwite inda y’amezi atandatu avuga ko yahisemo gukora ubukwe n’umuhungu we kubera ko atashakaga kubana na murumuna w’umugabo we wahoraga abimuhatira.

Urukundo rwa Betty n’umuhungu we rwaje mu myaka itatu ishize, nk’uko uyu mugore yabitangarije abari bitabiriye imihango yo gusaba no gukwa yabereye aho atuye.

Yavuze ko nyuma yo kwishyurira umuhungu we amafaranga menshi y’ishuri mu gihe umugabo we yari amaze kwitaba Imana byatumye atekereza ko afite uburenganzira ku mafaranga ye aho kugira ngo azaribwe n’abandi bagore.

Betty Mbereko yagize ati: “Reba! Narushye njyenyine nohereza umuhungu wanjye ku ishuri kandi nta n’umwe wigeze amfasha. Uyu munsi murabona ko umuhungu wanjye afite akazi none muri kunshinja ko nakoze amahano. Mureke ndye ku byuya naruhiye.”

Umuhungu wa Betty, Farai Mbereko we yavuze ko yiteguye gukora iberenze ibikenewe kugira ngo azatunge nyina. Yemeza ko azaha sekuru izindi nkwano se atarangije kwishyura.

Ati: “Ndabizi ko Data yapfuye atarangije kwishyura inkwano, ndimo ndategura gutanga ideni risigaye ryose. Ni byiza gutangaza ibirimo kuba kugira ngo abantu bamenye ko arinjye wateye inda Mama. Bitari ibyo abantu barakomeza gukwiza ibihuha ko yamfashe ku ngufu.”

Daily Express ivuga ko umukuru w’icyaro bavukamo, Nathan Muputirwa yamaganye iby’ubu bukwe, asaba ababukoze gutandukana babyanga bakareba ahandi bajya gutura.

Ati: “Ntitwakwemera ko ibi biba iwacu. Aya ni amahano! Iyaba ari mu bihe byahise tuba tubishe ariko uyu munsi ntitwabikora kubera ko turatinya ko Polisi yahita idufunga.”

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!