Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Pasitori yarokotse impanuka y'imodoka yamusanze mu nzu ye

Nyanza: Pasitori yarokotse impanuka y’imodoka yamusanze mu nzu ye

Imodoko yo mu bwoko bwa Fuso yarimo ipakurura ibigori yabuze feri, igonga inzu y’umu Pasitori utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Rukari.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 13 Kamena 2024, nibwo iyi mpanuka yasenye inzu ya Pasitori Muberandinda Abinadab uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Amakuru avuga ko iyo modoka y’uwitwa Samuel, yacitse feri ubwo yapakururaga ibigori, iruhukira mu nzu y’uwo mu Pasitori.

Amakuru avuga ko yasenye igice kimwe cy’inzu ariko inangiza ibikoresho byo mu nzu bya Pasitori Muberandinda Abinadab uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko.

Amahirwe yabayeho iyi modoka ntiyahitanye uyu mu Pasitori wo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi, yasohotse muri iyo nzu ari muzima.

Src: Umuseke

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!