Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIsrael yagabweho ibitero n'umutwe wa Hezbollah bisa n'aho uje kwihorera

Israel yagabweho ibitero n’umutwe wa Hezbollah bisa n’aho uje kwihorera

Kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024, umutwe w’inyeshyamba za Hezbollah wo muri Liban wagabye ibitero mu Majyaruguru ya Israel, bagamije kwihorera ku gitero iki gihugu giherutse kugaba kuri uyu mutwe kigahitana umwe bayobozi bawo bakuru.

Byatangajwe ko uyu mutwe warashe ibisasu byo mu bwoko bwa roketi bigera kuri 215 muri Israel hafi y’umupaka wo mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Iki gitero cyagabwe n’uyu mutwe cyaje nyuma y’icyo Israel yari yagabye mu Majyepfo ya Liban ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, cyigahitana umwe mu bayobozi bawo bakuru wari indwanyi kabuhariwe, Taleb Abdullah.

Umutwe wa Hezbollah wazamuriwe uburakari bukomeye n’urupfu rwa Taleb Abdullah, bisa n’aho Israel igiye guhangana n’undi mutwe nyuma y’uwa Hamas bagikozanyaho.

Israel ntabwo iratangaza niba hari ibyangijwe n’ibisasu yarashweho na Hezbollah.

Hezbollah igabye iki gitero kuri Israel mu gihe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru umutwe wa Hamas wari wemeye ibyo wasabwaga na Amerika ko intambara yahagarara mu buryo bw’ubwumvikane bw’impande zombi.

Amerika yari yagaragaje ko yishimiye uku kwemera guhagarika intambara mu ruhande rwa Hamas, ariko kuri ubu yavuze ko uyu mutwe mu nyandiko wemereyemo ubwo busabe harimo ibintu bidashoboka yafashe nk’amananiza.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!