Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeUBUREZINyanza: Hagati mu banyeshuri bo muri GS Master Dei haravugwa icuruzwa ry'amafaranga...

Nyanza: Hagati mu banyeshuri bo muri GS Master Dei haravugwa icuruzwa ry’amafaranga (Bank Lamberi)

Mu Ntara y’Amajyeofo mu Karere ka Nyanza mu Kigo cy’amashuri cya GS Master Dei giherereye mu Murenge wa Busasamana, haravugwa inkuru y’icuruzwa ry’amafaranga mu banyeshuri hagati bizwi nka ‘Bank Lamberi’ cyangwa ‘Urunguze.’

Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera kuri iki kigo, mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, bamwe mu babyeyi batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwababwiye ko hari ikibazo bahuye nacyo kibugarije mu kigo, aho abanyeshuri bacuruza amafaranga muri bagenzi babo ibizwi nka Lamberi.

Umwe mu babyeyi baharerera yagize ati: “Abana bakunda kuduhamagara badusaba kuzajya kubasura tujyanye ngo n’amafaranga yo kwishyura bagenzi babo bagujije, wabikurikirana ugasanga ayo mafaranga ariho n’inyungu zikubye kabiri.”

Amabwiriza ngo kugira ngo umunyeshuri agurize mugenzi we amafaranga bagomba kumvikana ko azayamwishyura ku munsi wo gusurwa ‘visite’ akayamwishyura yikubye kabiri, bivuze ngo uwagurijwe ibihumbi 5000 Rwf yishyura ibihumbi 10,000 Rwf.

Bwiza dukesha iyi nkuru yavuze ko bashatse kumenya iby’iyi Bank Lamberi mu banyeshuri ba GS Master Dei, maze mu kuvugana na Soeur Marie Pélagie Umumararungu, acyumva amakuru akeneweho ahita abihakana vuba na bwangu akupa telephone nk’umuntu ubifiteho amakuru, yongeye guhamagarwa inshuro 3 zose yanga kwitaba telephone.

Umuyobozi w’Umurenge wa Busasamana, iri shuri rya GS Master Dei riherereyemo, Egide Bizimana,yabwiye Bwiza ngo “Aya makuru nibwo tuyamenye, tugiye gukurikirana tumenye koko niba ari byo. Ubwabyo bigize icyaha, gucuruza amafaranga mu buryo bumeze gutyo ntibyemewe, baramutse babikora bakurikiranwa bakabihanirwa.”

Ubusanzwe Bank Lamberi ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga noneho agasanga uyafite, akayamuguriza bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye akenshi ziba zihanitse. Muri ubu bucuruzi akenshi hakenerwa ingwate ariko kuri aba banyeshuri bo nta makuru dufite ku ngwate baba bahana.

Ubu bucuruzi bukunze kumvikana mu Ntara y’Amajyaruguru aho babwita ‘Urunguze’, ariko no mu bindi bice by’igihugu bubamo aho babwita ‘Bank Lamberi’ ahandi bajabwita ‘purusa’ (pour cent).

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!