Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

M23 yatangaje abayobozi yashyizeho bayihagarariye muri ‘Diaspora’

Kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena 2024, umutwe wa M23 watangaje ko washyizeho ubayobozi bw’abawushyigikiye mu bihugu by’amahanga (Diaspora).

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe wa M23.

Uwagizwe umuyobozi wa Diaspora ya M23 ni Manzi Willy Ngarambe uzaba wungirijwe n’abarimo Muheto Jackson na Muhire John.

M23 ivuga ko imikorere ya Diaspora yayo iri mu rwego rwo kongerera imbaraga imikorere yayo ndetse n’indi mitwe ihuriye nayo mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC).

Intego y’iyi mitwe yose ni ukurwanira ko abaturage b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu gihugu cyabo.

Diaspora ya M23 ije yiyongera ku zindi nzego z’ubuyobozi yagiye ishyiraho, zirimo iz’ubuyobozi yashyize mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura.

Itangazo rya M23 riravuga ko gushyiraho ziriya nzego ahanini bigamije gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera hamwe no kubyaza umusaruro gahunda isanzweho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU