Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umunyeshuri arashinjwa kurogesha abo bigana ibiryo yakuye iwabo

Umunyeshuri wiga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe muri Zimbabwe, arashinjwa na bagenzi be umunani barwariye mu bitaro, kubarogesha umuceri n’isosi yari yakuye iwabo bihumanye.

Nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byahumanyijwe n’inshuti yabo magara, aba banyeshuri bo mu gace ka Mashonaland barembejwe no kuruka cyane.

Itangazamakuru ryo muri Zimbabwe rivuga ko ubwo aba banyeshuri bamaraga gusangira na mugenzi wabo ibyo kurya yazanye ku ishuri, ako kanya bahise batangira kuruka.

Ku wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024, nibwo ibi byabaye, bibera mu Burasirazuba bwa Zimbabwe mu Karere ka Zvimba, aho ikigo cy’amashuri cya Matoranhembe giherereye.

Uyu mwana w’umukobwa ushinjwa guhumanya bagenzi, ubwo yabazwaga yisobanuye avuga ko yahawe ibiryo n’ababyeyi be bakanamutegeka uko aza kubisangira na bagenzi be bikarangira bitabaguye neza.

Paul Nyathi, umuvugizi wa Polisi, yatangaje ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyateye uburwayi bwatunguye aba bana bari bariye umuceri n’isosi bahawe n’uwo bigana.

Gusa uyu muvugizi avuga ko aba bana barwaye bikekwa ko baba barahumanyijwe.

Paul Nyathi avuga ko abana umunani ari bo bafashwe n’uburwayi bwo kuruka, ndetse banataka mu nda ubwo bari bamaze ibiryo. Bahise bajyanwa mu Bitaro bya Murombedzi aho kugeza ubu nta makuru azwi y’uko bameze.

Ibi bikimenyekana umubyeyi w’uyu mwana yahise atabwa muri yombi, gusa ntiharamenyekana icyaba cyateye uyu mubyeyi guha umwana we ibiryo ngo abijyane ku ishuri akanamubwira uko ari bubisangire na bagenzi be.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!