Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi yabuze Perezida ahagarika gahunda ze

Ibiro bya Perezida wa Malawi byashimangiye ko indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe yaburiwe irengero.

Iyi ndege y’ingabo za Malawi zirwanira mu kirere yavuye ku murongo w’itumanaho, nyuma yo kuva mu Murwa Mukuru wa Lilongwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena 2024.

Perezidansi ya Malawi yatangaje ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mu gitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu Majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu.

Perezida Lazarus Chakwera yahise ategeka ko iyo ndege ishakishwa ndetse hakanakorwa ubutabazi nyuma y’igihe gito abayobozi bakora mu kigo gishinzwe indege bananiwe kuvugana n’abari bayirimo.

Ku bw’iyi nkuru y’inshamugongo Perezida Lazarus Chakwera yahise ahagarika urugendo yari agiye kugirira muri Bahamas.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *