Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, cyatangaje ko impeshyi izarangwa n’ibihe bidasanzwe by’izuba birimo ubushyuhe buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 32, kiri hejuru y’ubusanzwe bubaho mu gihembwe cy’impeshyi.
Mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena 2024, rivuga ko iki kigo “Kinejejwe no gutangariza Abaturarwanda bose ko igihembwe cy’impeshyi (Kamena, Nyakanga na Kanama) 2024 kizarangwa muri rusange n’ibihe bidasanzwe by’izuba.”
Iki kigo gikomeza kigaragaza igipimo cy’ubushyuhe biteganyijwe muri iki gihe cy’impeshyi, buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 32 mu gihugu, kikavuga ko “Buri hejuru gato y’ikigero cy’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bwo mu gihe cy’impeshyi. Ubushyuhe busanzwe bw’igihe cy’impeshyi buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Ahateganyijwe ubushyuhe buri hejuru kurusha ahandi, ari mu bice by’Ikibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere selisiyusi 30 na 32.”
Meteo Rwanda ivuga ko mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Gisagara no mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere selisiyusi 28 na 30.
Ahateganyijwe ubushyuhe buri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ahandi ni mu Karere ka Burera, aka Musanze, n’igice cy’Amajyaruguru cy’Akarere ka Nyabihu na Gakenke, hateganyijwe ubushyuhe buri ku kigero cyo hejuru buri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 24.