Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

RIB yafunze umugabo waje ayigana avuga ko yishe umugore we

Umugabo witwa Niyomukesha Evariste w’imyaka 42 y’amavuko yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko yishe umugore we witwaga Mukeshimana Claudine babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gisa ho mu Mudugudu wa Gisa. Aba bakaba bari bamaze iminsi 14 bimutse bavuye mu Karere ka Rutsiro.

Amakuru aturuka aho icyaha cyabereye yemeza ko ubwo Niyomukesha Evariste yishyikirizaga RIB, yavuze ko yahiritse umugore we wari wicaye ku ntebe akitura hasi bikamuviramo gupfa, kandi avuga ko ntacyo bapfaga.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko bari bafitanye amakimbirane yatumye uyu umugabo afungwa n’inkiko.

Yagize ati: “Bari basanganwe amakimbirane cyane ko uyu mugabo yari amaze hafi umwaka muri Gereza ya Nyakiriba azira gukubita umugore, no kumumenagurira imashini idoda yakoreshaga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisa, Ntaganda Hicham Jean Marie Vianney, yahamije aya makuru, avuga ko bari bamaze iminsi bimutse kandi ko batajyaga bavugana nabi.

Yagize ati: “Byabaye nimugoroba umugabo azinduka afata umwana wabo w’imyaka 6 y’amavuko, amujyana iwabo araduhamagara atumenyesha ko yishe umugore we, atubwira aho yasize urufunguzo ahita yishyikiriza RIB.”

Akomeza avuga ko RIB yamujyanye aho icyaha cyabereye, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yakomeje avuga ko bari bamaze ibyumweru bibiri gusa bimutse, kandi avuga ko babanaga neza nubwo umugabo yari amaze iminsi afunguwe kubera guhohotera umugore.

Uyu muryango wari ufitanye umwana umwe gusa.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!